Video

@Muragemwiza

Ayiiiii - Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho. Mpingutse i Rwanda nyoberwa aho ndi Umutima urankuka mba igishushungwa Maze amabere yikora ntosa Ayi weee ! Inzira zose zabaye ibigunda Na ya misozi myiza yuzuye amatongo Ahakinaga abana harakina inkona Ayi weee ! Amalira y’imfubyi ntatuma usinzira Umubyeyi wabyaye bamugize incike Abapfakazi benshi barwaye intimba Ayi weee ! Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho. Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo Mu gihugu ahenshi hatabye Mines Iyo bukeye ntumenya uko bwira Ayi weee ! Bashoreye abantu uboshye ibitungwa Bajya kubica nk’abagome Ngo kuba umututsi ni icyaha kibi Ayi weee ! Umuhutu utishe ngo ntakabeho Ngo ni icyitso cy’Inkotanyi akwiye gupfa Mu muryango we hasigaye ngerere Ayi weee ! Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho. Babakiniyeho biteye isoni Barabacuje aho ku gasozi Iyo nzira yabaye iya Gologota Ayi weee ! Babishe urubozo ntacyo bishisha Bivuga cyane babihiga Utishwe n'umupanga yazize ifuni Ayi weee ! Kwicwa n'isasu ngo banza urihe Niba utabaguriye ubwo ucagagurwe Iryo ni ishyano ryabuze gihanura Ayi weee ! Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho. Intego yabo ni ugutsembatsemba Ali umubyeyi ukwiye kubabyara N'igisekeramwanzi nticyarokotse Ayi weee ! Nambaje Uhoraho ngo bibe inzozi Aliko biranga bimbera impamo Mbuze uwo ndilira ndayamira Ayi weee ! Abacu Imana irabafite Twirinde kwiheba ni bibi Turwanye urwango dutsinde ishavu Ayi weee ! Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho. ( 'Ese mbaze nde' ~ S. Nyiranyamibwa & Isamaza, Rwanda)

Nút Chia Sẻ không hề tính phí

SPONSORED AD