Channel: @Muragemwiza
Ayiiiii - Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Mpingutse i Rwanda nyoberwa aho ndi Umutima urankuka mba igishushungwa Maze amabere yikora ntosa Ayi weee !
Inzira zose zabaye ibigunda Na ya misozi myiza yuzuye amatongo Ahakinaga abana harakina inkona Ayi weee !
Amalira y’imfubyi ntatuma usinzira Umubyeyi wabyaye bamugize incike Abapfakazi benshi barwaye intimba Ayi weee !
Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Kiliziya z’Imana zuzuye imirambo Mu gihugu ahenshi hatabye Mines Iyo bukeye ntumenya uko bwira Ayi weee !
Bashoreye abantu uboshye ibitungwa Bajya kubica nk’abagome Ngo kuba umututsi ni icyaha kibi Ayi weee !
Umuhutu utishe ngo ntakabeho Ngo ni icyitso cy’Inkotanyi akwiye gupfa Mu muryango we hasigaye ngerere Ayi weee !
Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Babakiniyeho biteye isoni Barabacuje aho ku gasozi Iyo nzira yabaye iya Gologota Ayi weee !
Babishe urubozo ntacyo bishisha Bivuga cyane babihiga Utishwe n'umupanga yazize ifuni Ayi weee !
Kwicwa n'isasu ngo banza urihe Niba utabaguriye ubwo ucagagurwe Iryo ni ishyano ryabuze gihanura Ayi weee !
Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
Intego yabo ni ugutsembatsemba Ali umubyeyi ukwiye kubabyara N'igisekeramwanzi nticyarokotse Ayi weee !
Nambaje Uhoraho ngo bibe inzozi Aliko biranga bimbera impamo Mbuze uwo ndilira ndayamira Ayi weee !
Abacu Imana irabafite Twirinde kwiheba ni bibi Turwanye urwango dutsinde ishavu Ayi weee !
Ayiiiii Ngire nte, nkore iki ? Ese mbaze nde, ko uwo nabajije atakiriho.
( 'Ese mbaze nde' ~ S. Nyiranyamibwa & Isamaza, Rwanda)